in

Tanasha Donna gutura mu gihugu cye biramurambiye agiye ku kivamo burundu

Umunyamideli n’umuhanzikazi Tanasha Donna, yatangaje ko adashobora gukomeza gutura muri Kenya bityo akaba agiye kuva muri iki gihugu byihuse n’umuryango bakajya gushakira ahandi.

Mu byamamare byose bituye muri iki gihugu aje mu bambere bafashe uyu mwanzuro wo kuva muri iki gihugu burundu.

Mu mpamvu yatangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga zitumye yanzura kuva burundu muri iki gihugu, harimo akavuyo n’umutekano mucye ukomeje kujya mbere.

Bityo aboneraho kubwira abakunzi be muri iki gihugu ko agiye gupakira ibikapu bye n’umuryango we bakigendera burundu inzira zikigerwa.

Tanasha ati: ”Turi mu bihe biteye ubwoba mu kuri dusanzwe dufite iterambere ariko kuva umwaka wa 2023 watangira buri munsi haba ikintu kibi kitari kiteguye. Ese Kenya ibi ni iki?”

Kugeza ubu nta muntu n’umwe uzi neza igihugu uyu mugore agiye kwimukiramo.

Nk’uko yabisobanuye yavuze ko umwaka wa 2023 kuri Kenya ari umwaka udasanzwe kuko ukomeje kubamo ibintu bibi kandi bidafite ubusobanuro aho abantu bicana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ishuri ry’isuka: Japhet Mazimpaka na we yamaze gufata icyemezo cyo kuza mu muziki nyarwanda (video)

Nari umumotari ni ngewe watwaraga Nyaxo, Mitsutsu yanyuze mu nzira y’uzuyemo amahwa