in

NdabikunzeNdabikunze

Surprise: Umuhanzi Igor Mabano yahuye n’umukobwa umukunda amuha impano (video)

Umuhanzi Igor Mabano yatunguye umwana w’umukobwa witwa Roxanne umukunda maze amusanga iwe anamuha impano. Ni muri cya kiganiro cyitwa THE MEET UP gica kuri KC2.

Nkuko video yagiye hanze ibigaragaza, umunyamakuru wa KC2 yabanje kugera iwabo mu rugo kwa Roxanne maze aramuganiriza amubaza indirimbo akunda cyane ya Igor Mabano maze Roxanne avuga ko indirimbo akunda ari Nta kosa ndetse aririmbaho agace gato k’iyi ndirimbo.

Igihe cyageze maze Roxanne n’umunyamakuru wa KC2 barahaguruka babyina indirimbo Gake ya Igor Mabano maze batararangiza kubyina Roxanne yahise atungurwa no kubona Igor Mabano yinjira muri salon iwabo. Amukubise amaso, Roxanne yasazwe n’ibyishimo biramurenga maze Igor Mabano aramuhobera ndetse anamuha impano yari yamuteguriye.

Igor Mabano na Roxanne baganiriye byinshi. Roxanne yamubajije icyo umuntu ushaka kuba umuhanzi yakora maze Igor amubwira ko icya mbere ari gutinyuka (confidence), ukubikunda (passion) ndetse no gukora imyitozo kenshi (practicing).

Igor Mabano na Roxanne bagiranye ibihe byiza baraganira cyane ndetse bombi akanyamuneza karabasaga. Igor yavuze ko yishimiye cyane guhura n’umufana we, Roxanne.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo pasiteri yakoze nyuma yo gusengera umukristo ngo agire ubugabo bunini byatunguye isi yose

Kamonyi : Abakecuru bakuze baravugwaho gutwara abagabo babandi (video)