in

Sunrise FC iri gukubita agatoki ku kandi ishaka gutsindira Rayon Sports ku matara imbere yabafana bayo

Sunrise FC iri gukubita agatoki ku kandi igomba gutsindira Rayon Sport ku matara imbere yabafana bayo Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona uteganyijwe kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa 18hoo’ z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Ugushyingo 2022.

Umutoza wa Sunrise FC, Seninga Innocent, yavuze ko agomba gutsindira Rayon i Kigali nk’uko yabikoze ahigika Kiyovu Sports.

Mu rwego rwo gukomeza kwitegura uyu mukino, Visi Perezida wa Sunrise FC, Hodari Hillary, yatangaje ko kubona intsinzi kuri Rayon Sports bizatuma ikipe yinjira mu bihe byiza.

Nubwo bimeze bityo kurundi ruhande Rayon Sports itangaza ko intego ari ukubona amanota atatu ikisubiza umwanya wa mbere.

Rayon Sports kandi yamaze kugarura abakinnyi bayo bari bafite ibibazo by’imvune barimo Willy Esombe Onana, Rwatubyaye Abdul, Tuyisenge Arsène na Nishimwe Blaise.

Kwinjira ku mukino wa Rayon Sports na Sunrise FC ni ibihumbi 3 Frw ahasanzwe, ibihumbi 5 Frw ahatwikiriye n’ibihumbi 10 Frw muri VIP.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibibaye kuri Instagram ya wa muraperi ukomeye uherutse kwitaba Imana ntibisanzwe

Wa mukobwa mwiza wakundanaga na Yvan Buravan yavuze ikintu Yvan Buravan yakundaga kumubwira bari kumwe