in

Sugira Ernest amaze kwigarurira imitima y’abanya-Sylia nyuma y’umabare w’ibitego amaze gutsindira ikipe yagiyemo

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Sugira Ernest, amaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba Al Wahda SC yo mu gihugu cya Syria.

Mu minsi ishize nibwo uyu mukinnyi yerekeje mu gihugu cya Syria gukinira iyi kipe Aho yayisinyiye amasezerano y’imyaka 2, gusa mu minsi amaze amaze kwerekana ko hari byinshi azafasha iyi kipe ikomeye muri iki gihugu.

Al Wahda SC imaze gukina imikino 2 ya gishuti mu gihe barimo kwitegura Shampiyona iratangira vuba gusa iyi mikino Sugira Ernest amaze gutsindira iyi kipe ibitego 3.

Iyi shampiyona iraza gutangira kuri uyu wa gatanu Aho iyi kipe ya Sugira iratangira ihura na Al Wathba.

Nyuma yo kubana bino bintu benshi bakomeje kwibaza niba uyu rutahizamu arakomeza gutya akazaba yanagira icyo afasha Amavubi mu minsi iri imbere.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umucunguzi w’ikipe y’igihugu Amavubi akomeje kwandikisha amateka hanze y’u Rwanda

Abakoresha Twitter bongeye kwerekana isura ya The Cat wavuze ko ataziyerekana (Amafoto)