Kuri uyu mugoroba nibwo habaye umuhango wo guherekeza kuri Burabyo Yvan bwa nyuma dore ko aherutse kwitaba Imana azize indwara ya Cancer mu gihugu cy’ubuhinde.
Dore bumwe mu buhamya bwamutanzweho ku mugoroba wo kumuzirikana:
Raissa Umutoni, mushiki wa Yvan Buravan yatanze ubuhamya, yashimangiye ko Buravan nubwo benshi bamumenye akora umuziki usanzwe, indangagaciro z’ubukirisitu ari zo zamurangaga.
Ati “Yamenyaga guhuza ibintu mu muziki we nubwo yakoraga usanzwe ariko yari umukirisitu imbere. Yvan yari afite imishinga myinshi, yakundaga kuyinganiriza, yari wa muntu udasanzwe.”
Yakomeje avuga ko kandi ubwo yari arwaye, yamujejeho ko yifuza gukora igitaramo umunsi azaba yakize akuzuza BK Arena.
Ati “Ndabibona ko yari kuzayuzuza. Kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa nyuma twari kumwe, byarinze birangira nzi ko azagaruka. Nta na rimwe yasibye kunyereka ko ankunda, mba numva nzusa ikivi cye.”
Yari umwana w’igihugu…
Burabyo Michael ise wa Yvan Buravan yavuze uko umuhungu we yavutse ndetse n’ukuntu bamubonagamo umuntu w’ingenzi uzagera kure nkuko sekuru wa Buravan yari yarabivuze akivuka ndetse ajba yamufashag muri byose bishoboka mu muziki we.
Ati “Uwo yari akurikiye yamurushaga imyaka itandatu, twari tuzi ko twahagaritse kubyara ariko aravuka tariki 27 Mata 1995. Kuvuka kwe kwari umugisha kuko nibwo twari tugitaha mu Rwanda, abantu baravuga bati ’twabonye intsinzi.’”
Buravan akivuka, sekuru yaramwitegereje ati “kariya kana kazaba akagabo’ nyoberwa aho abikuye”.
Iryamukuru ryatangiye gusohora mu 2009 ubwo Buravan yatsindiraga igihembo mu marushanwa yari yateguwe na sosiyete ya Rwandatel.
Burabyo Michael yavuze ko mu buzima bwe bamubonaga nk’umwana ufite icyerekezo kandi uzagera kure.
Abandi bantu benshi bakomeje kugenda bavuga uburyo yari umwana mwiza ndetse yubaha kandi agira ikinyabupfura ikiyongereyeho ni uko yatinyaga igitsure cy’ababyeyi.