in

Sobanukirwa impamvu itera abantu gupfa basinziriye

Ikigo cy’ubushakashatsi cyo muri Amerika cyagaragaje ko byibura abantu barenga 6000 ku mwaka bapfa basinziriye muri Amerika.

Kimwe mubitera abantu gupfa basinziriye ni Apnea, Apnea ni ibura ry’umwuka ry’igihe gito riba igihe umuntu asinziriye.

Iri bura ry’umwuka rikunda guterwa no gufungana mu muhogo cyangwa gufungana mu mazuru, nk’igihe warwaye indwara ituma ufungana cyane.

Iri bura ry’umwuka riza mu kanya gato cyane, gusa rishobora gutera kubura umwuka burundu.

Ikindi gitera izo mpfu ni indwara z’umutima, hari igihe umuntu aba asanzwe arwara umutima, hakaba hari igihe ikintu runaka kimukanze bigatuma umutima uhise uhagarika gukora, bimwe mu bishobora ku mukanga, nk’inzozi mbi, umuntu ashobora kurota nabi agashiduka bikarangira umutima wikanze cyane bigatuma uhagarara igitaraganya. Ikindi cyamukanga ni nk’ikintu kivugiye iruhande rwe, kandi kikavugira hejuru cyane.

 

 

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bisa nk’aho yitoraguriye indege irimo n’abagenzi! Imibare yavugaga iki kuri Carlos Alos wongerewe amasezerano

Ubundi mwandetse! Amashusho y’umwana watinye gukora kuri mudasobwa ngo adashya ari gutangaza benshi