Abantu bose ku Isi bifuza kubona umuryango wabo ufite ijambo muri rubanda kuko bitera ishema umuryango ndetse n’igitinyiro muri rusange.
Kugira umuryango ufitiye Igihugu akamaro n’ibyiza cyane kandi byifuzwa na buri wese ufite imitekerereze mizima yo kubahwa ndetse no kuba ikitegerezo mu bandi bantu gusa ibi ntago byizana ahubwo biraharanirwa.
Dore rero bimwe mu byagufasha kugira umuryango ufitiye Igihugu akamaro :
1.Gushyira abana mu ishuri :
Iyo ufite umuryango kandi uwifuriza ibyiza ni ngombwa ko ushyira abana mu mashuri kugira ngo inzozi zawe zibe impamo.
Umubyeyi ushyize umwana mu ishuri abateye inambwe yo kugira ejo heza ndetse n’igihugu gifite abantu basobanutse ibi byorohere Igihugu mu nzira y’amajyambere maze ubukungu bukiyongera.
2.Kuganiriza umuryango imico idahwitse:
Umuryango uganira ku bintu bidakwiye biba muri rubanda ubaho neza kandi ukagendera ku mategeko y’igihugu bikawufasha kuba bamwe muri bo bafungwa bazira amagambo mabi cyangwa se guhohotera bagenzi babo.
Iyo umuryango uganira biwufasha kubaho mu buzima bwiza kandi bikawurinda amakimbirane kuko babona umwanya wo kubikosora mu gihe baganira.
3.Kwirinda amakimbirane mu muryango :
Umuryango utarangwa n’amakimbirane utarimbere kuko ukora ibintu byose wabyumvikanyeho kandi haba ikibazo bagashaka uburyo bagikemura maze ubuzima bukongera bugakomeza kandi binyuze mu nzira nziza.
Iyo umuryango ufitanye amakimbirane abana barangirika mu bwonko ku buryo usanga bamwe bavuye mu ishuri bitewe n’ubwumvikane buke buri mu muryango kandi bidindiza iterambere ry’urugo.
4.Kwigisha umuryango amateka yaranze Igihugu :
Ababyeyi bagomba kwigisha abana amateka yaranze Igihugu mu rwego rwo kugira ngo bamenya ko bafite inshingano zikomeye zo kubaka Igihugu.
Iyo abana baganirijwe ku mateka bakamenya ibyaranze Igihugu kugira ngo kigeraho kigeze bitanga umukoro ku bana wo gukora cyane ngo bunge mu ry’abakurambere.
Urugero :
Mu mwaka 1994 mu gihugu cy’u Rwanda habaye Jenoside(Genocide) yakorewe abatutsi, maze ubwoko bw’abatutsi butagira ingano buricwa buziruko bwavutse.
Aya mateka umubyeyi w’Umunyarwanda akwiriye kuyaganiriza abana kugira ngo hatazagira umwana ubikinisha cyangwa se ubitekereza ahubwo bajye babigendera kure kugira ngo aya mateka mabi atazasubira ukundi mu gihugu cy’u Rwanda.