in

”Si nigeze niyunga na Fatakumavuta kandi uwo mwana ngo ni Papa Cyangwe simuzi” Bruce Melodie ashoje intambara ku bantu babiri(Videwo)

”Si nigeze niyunga na Fatakumavuta kandi uwo mwana ngo ni Papa Cyangwe simuzi” Bruce Melodie ashoje intambara ku bantu babiri.

Itahiwacu Bruce ufite izina riremereye mu muziki nyarwanda ndetse no muri East Africa mu kiganiro yagiranye na Mie Empire yagize byinshi atangaza kuri papa cyangwe ndetse na Fatakumavuta.

Uyu muhanzi ubwo yabazwaga ku mubano we na Fatakumavuta niba ko bari Yunze ibyo yabihakanye yivuye inyuma avuga ko ibyabaye byose atigeze agira umwanya wo kwiyunga na Fatakumavuta.

Ntibyarangiriye aho kuko Umunyamakuru M-Irene yamubajije ku bya Papa Cyangwe niba koko yaramwimye korabo nk’uko bivugwa akamubwira ko ayimuhaye yarwara SIDA.

Ibi Bruce Melodie yabihakanye mu buryo bwe avuga ko uwo Papa Cyangwe atanamuzi gusa yavuze ko ibyo yigeze kubiganiraho n’uwahoze ari manager wa Papa Cyangwe ariwe Rocky gusa ntibyanozwa.

Reba Videwo Bruce Melodie abishimangira

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Haringingo Francis utoza Rayon Sports yababajwe n’ubuswa bukomeye umukinnyi we yagaragaje ku mukino iyi kipe yatsinzemo AS Kigali

Inkuru y’inshamugongo:Umwe muri ba basaza b’imusanze basusurukije abatari bake yitabye Imana