in

“Sheri wanjye yagiye kwiga mu mahanga bamutera inda none ashaka ko mbana na we , mbyemere?” Umusore wo Rwanda arakomerewe

Umusore w’umunyarwanda aragisha inama nyuma y’aho umukunzi we agiye kwiga mu mahanga akagaruka baramuteye inda , none uwo umukunzi we akaba ashaka ko babana.

Yagize ati:
Muraho, Mbandikiye mbagisha inama.
Ndi umusore mukuru, ndakora mfite ubuzima busanzwe nk’abandi bose. Sinavuga ko hari icyo nshinja Imana.

Mfite umukobwa dukundana. Hashize imyaka ibiri dukundana kandi cyane.
Umwaka ushize yagiye kwiga muri Maleziya. Mbere yo kugenda ntiyakoreshaha social media cyane kuko nta na smartphone yagiraga.

Agiye kugenda rero namufungurije Facebook mwereka nuko ikora kugirango nagerayo azajye ashyiraho udufoto n’abandi bana batazamuseka.
Muherekeje ku kibuga cy’indege namuhaye impano ya téléphone zigezweho kugirango azabone aho akoresha Facebook na whatsapp. Umva twarakundanaga n’iwabo bari banzi no mu rugo ari uko.

Rero nagize ntya ejo bundi mbona ubutumwa bwo kuri Facebook yandikirana n’undi musore, kuko nari nkifite ijambobanga akoresha, ntiyibutse kurihindura.

Mbabwiye ibyo yavuganaga n’uwo musore mwakumirwa. Yamubwiraga ukuntu agiye kumwohereza itike akajya kumusura Dubai kuko we niho akorera yewe akanamwohereza amafaranga n’udufoto twa facture zuko yishyuye itike y’indege. Nyuma yaje kujyayo ubwo muri ibyo bihe byose nanjye niko twavuganaga akambwira ukuntu ankumbuye n’ukuntu ankunda. Nkabura imbaraga zo kumubaza uwo musore wa Dubai.

Nahisemo gutegereza ngo ndebe ko byibura azanambwira ngo tubivemo ndaheba. Mu gihe yagiyeyo rero Uwo musore yamuteye inda, nabyo ndabimenya. Arabimpisha nabwo ndaceceka, gusa asubiye ku ishuri yamenye ko uwo musore amutendeka nabyo nabonaga babipfa muri message kuri Facebook. Amenye ko amutendeka yagiye kwa muganga inda ayikuramo ndetse baratundakana. Ejo bundi yaratashye arangije kwiga.

Yakomeje kunsaba ko yaza kunsura nkamukwepa. Ariko nyuma yaje kuza arirega ambwira uko byagenze nkuko nabibonye mu butumwa bwa Facebook.
Arimo kunsaba ko dusubirana.
Ubu byancanze pe
Mungire inama.
Murakoze!”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo: The Ben yashyize hanze videwo igaragaza Pamela azunguza ikibuno maze abasore barabya indimi

“Muri Rayon Sports harimo abakinnyi batatu b’ibyitso” Umunyamakuru Mucyo Antha yahishuye abakinnyi bagambanira umutoza Haringingo Francis