Shania Twain yagize ubutwari avuga ibyerekeye ubuzima bwe bw’ihungabana, avuga ko yageragezaga kugusha amabere ye kugira ngo yirinde ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorerwaga n’umugabo wa nyina.
Shania yagize ati:”Narihishaga ndetse nkaryamisha amabere yanjye. Nambaraga udufata amabere duto cyane kuri njye, kandi nkambara tubiri, ibyo narabikoze kugeza igihe numvaga nta mukobwa ukindimo. Kuberako, mu by’ukuri, byari biteye ubwoba ntawifuzaga kuba umukobwa iwacu.”
Shania, ababyeyi be bombi bapfuye bazize impanuka y’imodoka afite imyaka 21, yongeraho ko, n’igihe yavaga mu rugo, yumvaga afite isoni zo kuba umukobwa.
Avugana n’ikinyamakuru The Sunday Times yongeyeho ati:”Ariko rero ujya mu bandi ukaba umukobwa kandi ukabona ibindi bintu bisanzwe na byo bidashimishije. Noneho rero uratekereza uti’Oh, natetezaga ko kuba umukobwa ari byo biteye isoni gusa. Ooh biteye isoni kugira amabere.’ Natewe isoni no kuba umukobwa.”
Uyu muhanzikazi yabanje kuvuga ku ihohoterwa yakorerwaga mu rugo rwe mu 2018. Yavuze ko atashakaga kuvuga icyo gihe kuko ukuri kari gusenya umuryango we.
Avuga ku ihohoterwa, yavuze ko ryatangiye afite imyaka 10 gusa, yemeye ko na we ubwe yigiriraga impuhwe ku byabaye.
Shania aganira ku mpamvu atareze Jerry, yagize ati: ‘Naricate ndatekereza nti: “Ninjya mu bigo birenganyra abana, twese tuzatandukana, kandi sinari kubyihanganira, bityo twese twagombaga kuguma hamwe mu byiza cyangwa ibibi.”