in

NdababayeNdababaye

Shaddyboo yibasiye bimwe mu byamamare ndetse avuga n’igikomere abana nacyo

Shaddy Boo yabivuze mu kiganiro yakoreye ku rubuga rwe rwa Instagram ubwo yaganiraga n’uwitwa Muchomante.

Iki kiganiro cyari kigamije kugaragaza ukuntu bamwe mu bantu bo mu myidagaduro baryarya uyu mugore uvuga ko we akunze gufasha abantu ariko yategereza ko bamufasha agaheba.

Aha ni naho yakomoje ku kuntu yagiye muri Tanzania Icyongereza cye kikaba igitaramo mu gihe abari bamutumiye bo bamubwiye ko nta kibazo bakigizeho cyane ko icyo bamushakagaho bari bakibonye.

Ati “Bambwiye ko abanya-Tanzania bankunze. Diamond we yambwiye ko nakoze ikintu cyiza. We yashakaga ko ibintu bye bimenyekana kandi byarabaye. Akambwira ati ‘abantu b’iwanyu nibo bari kuguseka’. Uriya munsi ni wo munsi wa mbere nagiye kuri Instagram mbona ko mu Rwanda ntawe ukunda undi ku kintu yagezeho.”

Yakomeje avuga ko atavuga Icyongereza ahubwo akunze gukoresha Igifaransa bityo ibyo yavuze bitari kuba ikibazo gikomeye, ahubwo yari gushyigikirwa.

Yavuze ko uretse kumukwena bamushinja ubumenyi buke mu kuvuga Icyongereza n’ubundi abanyarwanda bamwe badakunda gushyigikira bagenzi babo.

Ati “Nafunguye biriya bintu bya ‘Love on the Plate’ bijyanye no gucuruza ibiryo ariko nta muhanzi n’umwe mu bakomeye wigeze amfasha (abo mvuga bariyizi). Njyewe indirimbo zabo ndazamamaza ariko bo banyeretse ko ibyanjye batabyitayeho. Abanyarwanda benshi ni abanyeshyari ariko njyewe Imana ikunze kumba hafi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Icyatumye igitaramo cya Koffi Olomide kititabirwa nkuko byari byitezwe (video)

Iyi couple imaza imyaka irenga 60 mu rukundo (Amafoto)