Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia uzwi cyane ku izina rya ShaddyBoo akaba ari numwe mu byamamare bimaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda kubera ibintu bitandukanye agenda akora ndetse uyu akaba yaramenywe n’imbaga nyamwinshi y’abantu nyuma yuko avuze ko akunda Odeur ya Ocean, ibi byarenze imbibi z’U Rwanda bikagera ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba bigatuma izina ShaddyBoo rimenywa n’abantu benshi cyane. ShaddyBoo ku munsi w’ejo, abinyujije kur rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ikintu akunda cyane kurusha ibindi ku isi cyaje gutungura benshi mu bafana be.

Nkuko benshi mu bafana ba ShaddyBoo bagiye babitangaza nyuma yuko ShaddyBoo amaze gushyira hanze iyi foto yemeza abamukurikira ubu barenga ibihumbi 192 ku rukuta rwe rwa Instagram, bagiye bagaruka ku kumubwira ko amafaranga atariyo abanza ahubwo ko urukundo arirwo rwa mbere, abandi bamubwira ko ari ikiryabarezi kubera gukunda amafaranga gukabije kwe.
