in

ShaddyBoo ahishuye ibatari bizwi kuri wa musore yihebeye

ShaddyBoo umaze igihe gito ashyize hanze ko ari mu rukundo rugurumana n’umusore w’umunyarwanda utuye muri Kenya witwa Manzi Jeannot ahishuye ko bari bamaranye imyaka igera kuri 6 bakundana.

Mu kiganiro yagiranye na igihe Kulture kuri Youtube Mbabazi Shadia w’abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh yahamije ko uyu musore bari bamaze imyaka itandatu ari inshuti mbere y’uko bafata icyemezo cyo gutangira urugendo rw’urukundo no gushyira ahagaragara iby’urukundo rwabo.

Yagize ati: “Njye nababwiye ko ngira urukundo, narakundanye ni uko ntashakaga ko bijya hanze. Bitewe n’uko abantu banyerekaga ko nta mutima ngira w’urukundo, naberetse ko nanjye nakunda. Twari tumaze imyaka itandatu turi inshuti, yari inshuti yanjye. Nyuma rero yaje gufata icyemezo ambwira ko ankunda, kuko twari tuziranye cyane rero byaranyoroheye.”

Shaddyboo yavuze ko kimwe mu bintu yakundiye Manzi, harimo kuba ari umusore utagira ingeso yo kubeshya.

Ati “Ndashaka ko amenya ko mukunda, kandi yarakoze kuza mu buzima bwanjye kuko ampa ibyishimo.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Murindahabi Irene yahuye n’uruvagusenya ubwo yari agiye gutamira umuceri (Videwo)

Ibyishimo n’umunezero byasaze umuryango wa Bahavu Jannet na Fleury Legend | Menya impamvu