Umuraperi n’umushoramari w’umuherwe w’Umunyamerika, Sean Combs, uzwi cyane ku izina rya Diddy, yakatiwe gufungwa amezi 50 (angana n’imyaka irenga ine n’ukwezi kumwe), nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano n’uburaya.
Urukiko rwamuhamije icyaha nyuma y’urubanza rwamaze igihe kirekire, aho ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso bifatika by’uko Diddy yari asanzwe akoresha ibikorwa by’ubusambanyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Amakuru yemeza ko Diddy yari amaze umwaka urenga muri gereza mbere y’uko urubanza rufatwaho icyemezo cya nyuma, igihe azamara muri iyo gihe cyafashwe nk’igihe azamuranwaho mu gufungwa kwe, bivuze ko azasigarana amezi 38 yo kurangiza igihano cye.
Uyu muhanzi wubatse izina rikomeye muri muzika yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamenyekanye cyane muri za album nka No Way Out n’izindi nyinshi, ndetse akaba n’umuyobozi wa label izwi nka Bad Boy Records. Ariko kandi, imyaka micye ishize yabaye mibi kuri we, nyuma y’uko ahuye n’ibibazo bikomeye by’amategeko byashingiraga ku bikorwa byo guhohotera no gukoresha nabi ububasha bwe mu rwego rwa muzika.
Urukiko rwamukatiye rwatangaje ko igihano cyahawe Diddy kigamije kwereka abandi bantu bafite izina rikomeye ko “n’ubwo waba ari icyamamare, amategeko agufata kimwe n’abandi bose.”
Kugeza ubu, abunganira Diddy batangaje ko bazajuririra icyo cyemezo, bavuga ko hari ibice by’urubanza byaranzwe n’amakosa y’ubutabera.