Sandrine Isheja Butera wa Kiss Fm mu matiku yo guhangana mu muziki nyarwanda yafashe uruhande rwe arukomeraho.
Sandrine Isheja uri mu bamaze igihe mu mwuga w’ itangazamakuru ry’imyidagaduro, yagize icyo avuga ku ihangana rikunze kuvugwa hagati y’abahanzi, avuga ko abona ridakwiye kuko atari ryo rizamura muzika nyarwanda ngo riwugeze kure
Ni mu kiganiro cyihariye Sandrine Isheja yagiranye n’abanyamakuru cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo n’ibimaze iminsi byumvikana mu myidagaduro yo mu Rwanda, bijyanye nihangana hagati y’abahanzi.
Sandrine Isheja wakoze ibiganiro binyuranye by’imyidagaduro byakunzwe na benshi ndetse agakora no kuma RADIO atandukanye, yavuze ko ihangana atari ryo rituma abahanzi bazamuka, yavuze ko Atari ngombwa kuko ntacyo byongera kumuziki wacu ahubwo birawusenya.
Yagize ati “dushyire hamwe nicyo cyambere. reba nk’ubu twakiriye Trace Awards, ibihembo ibyinci byatwawe naba nya nigeria, tubigireho dushyire hamwe” nicyo kiranga Abanyarwanda.
Sandrine yongeye agaruka ku isano ry’abanyamakuru n’abahanzi muri rusange avuga ko byose byuzuzanya bikana shyigikirana.
Ati “umuhanzi akenera ubufasha bw’abanyamakuru Kandi n’itangaza makuru rigakenera ibihangano byawamuhanzi kugirango rikore ntankomyi”