in

Salim watashye muri Mister Rwanda atanyuzwe, ahagarariye u Rwanda muri Mister Africa International

Abasore babiri bakomoka mu Rwanda bari muri 30 bari gushakishwamo uzahiga abandi muri Mister Africa International igiye kuba ku nshuro ya 11.

Aba basore b’Abanyarwanda barimo uwitwa Salim Rutagengwa na Uwimana Gato Corneille. Bahatanye n’abandi 28 baturutse mu bindi bihugu bya Afurika. Kuri ubu hari kuba itora ryo kuri internet rizasiga hamenyekanye 15 bahiga abandi.

Aba 15 ni bo bazatoranywamo batanu bazavamo batatu bazakurwamo uzahiga abandi akegukana ikamba. Umwaka ushize ikamba rya Mister Africa ryegukanywe na Bibasso Mathieu ukomoka muri Côte d’Ivoire.

U Rwanda rwaherukaga muri iri rushanwa ry’ubwiza mu 2021. Icyo gihe rwari ruhagarariwe na Dismas Rukundo usanzwe amurika imideli.

Uyu musore kuri iyo nshuro yegukanye ikamba ry’umusore ugaragara neza mu bandi muri Mister Africa International mu gihe Umunya-Angola, Eryvaldo Reis yahize bagenzi be bari bahatanye akegukana ikamba.

Rukundo yari yabashije kuboneka mu icyenda ba mbere ndetse no muri batanu ariko ntiyegukana ikamba. Uyu musore yegukanye ikamba rya Mister Substance cyangwa se umusore ugaragara neza mu bandi.

Uyu mwaka ugiye kuba inshuro ya kane u Rwanda rwitabiriye irushanwa nk’iri cyane ko nyuma ya Rukundo witabiriye mu 2021, Jean de Dieu Ntabanganyimana [Jay Rwanda] yarigiyemo mu 2017 akaza no kwegukana ikamba ahigitse abandi basore b’intarumikwa bari bahanganye.

Ubwa mbere u Rwanda rwitabira byari mu 2015 ubwo Turahirwa Moses washinze Moshions yabaga Igisonga cya mbere muri iri rushanwa.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyamara muri Iyi kipe birakomeye! Abakinnyi 4 ba Rayon Sports banze gukorana imyitozo n’abandi bakinnyi kubera impamvu zikomeye

“Harasa umukara cyane” Umukobwa yatumiwe kuri televiziyo ubundi umunyamakuru amusaba ko atandaraza akamwereka imyanya y’ibanga ye, umukobwa yahise abikoze gusa umunyamakuru ntiyamubaniye yahise amuteza abantu ko hasa umukara