in

Safi ntateganya kubyarana n’umufasha we

Umuririmbyi Safi Niyibikora Madiba yahishuye byinshi byerekereranye n’urugo rwe anakomoza ku mpamvu yatumye adatangaza ubukwe mbere kugeza ubwo abantu batanguwe abandi bakabimenya byabaye.

 

Uyu muhanzi washyize hanze indirimbo ‘Kimwe kimwe’ atangaza y’uko we n’umufasha we batarapanga uburyo bwo kubyara umwana bitewe n’uko bahugiye muri byinshi byo kubanza gukora, ni mu kiganiro yahaye Radio Rwanda.

Safi washakanye na Niyonizera Judith mu mwaka ushize wa 2017, avuga ko batarapanga kubyara umwana bitewe n’uko igihe kitaragera kugirango bibe, ati “yaaa nibyo ngomba kubyara ariko ntabwo vuba aha ndabitekereza.Ntabwo turabipanga.”


Safi n’umufasha we,Niyozera Judith

 

Ku bijyanye no kuba ataratangaje ubukwe bwe mbere, Safi yatangaje y’uko buri wese agira uko ategura ibintu bye ari nayo mpamvu benshi batunguwe n’icyemezo yafashe cyo kurongora Judith benshi mu nshuti ze n’abandi batabizi.

 

Yagize ati “Abantu bakunda kumva ko ibintu bigomba kuba bimwe niba mfite ubukwe mu kwa cumi njye nirirwa mpa abantu bambwira mfite ubukwe muzampa angahe se?Ntabwo ibintu ari intambara.

Ikintu cya mbere nemera n’uko niba ufite ubukwe ari wowe ufata umwanzuro n’uwo muzakora ubukwe ikindi hazaho ubushobozi mutegereza kwicara mukareba mukisakasaka,urumva iyo mubonye ntabushobozi mugomba gutegereza mukajya gukora.

Ibyo kugenda rero mbwira abantu mfite ubukwe numva nta mpamvu zo kujya kubwira abantu ahubwo kubatumira gutumira abantu ubabwira uti ‘mfite ubukwe ejo bundi cyangwa numva aribyo byagombwa.”


Nyuma yo kurushinga Niyonizera yahise yerekeza muri Canada

Akomeza avuga ko nubwo benshi mu bakunzi be baba bashaka kumenya amakuru hari ibyihariye baba batagomba kumenya.Ngo kumenya icyo yariye cyangwa se n’ibindi byinshi bibera mu rugo rwe asanga bitaba ari byiza.

Safi agaragaza ko kuba umukunzi we ari kure bitavuze ko batavugana; agereranya umuntu utuye Canada n’undi utuye ku Gisenyi aho asobanura ko uri Canada ashatse kuza mu Rwanda byamusaba amasaha umunani ariko ngo atabonye ticket byasa neza n’undi utuye I Gisenyi mu Rwanda wabuze ticket yo kugera I Kigali.

Uyu muhanzi avuga ko nk’abashakanye atari ngombwa ko bahorana mu nzu imwe ahubwo ko buri wese aba agomba guhagaruka agakora yabona akanya agasura mugenzi we kuburyo n’umwaka washira bari kumwe.

Icyo yakundiye Judith;ngo ni umufasha mwiza utagira amatiku wiyoroshya muri buri kimwe,ati “Ntabwo agira amatiku ,ntabwo akunda byacitse.Eeeeh abakobwa bagira amatiku nabwo ari bose batanyumva nabi.”


Bimwe mu byo yakundiye umufasha we, Safi avuga ko harimo no kudakunda amatiku

Avuga ko iyo amaraso yahuje nta muntu wakwitambika hagati, ashingiye ku muziki akora n’uburyo avugwa cyane ngo yahuye na Judith asanga n’umuntu wihangira byose agakomeza ubuzima bwe.

Ati “Sasa rero nyine twarahuye mbona ni umuntu wabasha kugira gute?Ubona ibintu nk’uko nanjye mbibona akampa amahoro nanjye nkamuha amahoro.Ubona ko niba ngize icyo ntangaza ningera mu rugo ngo ambaze kuki nabivuze?.”

Safi avuga ko bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuhanzi mu gihe yaba ashatse umugore utifuza ko hari ibyo adatangaza, ngo abenshi banabyumvira mu bihangano bye bakamyeka ko hari ibyo yabujijwe kuvuga ’iyo ukiri wenyine utanga amakuru wamara kubaka urugo ugasanga uhinduye ururimi,ibyo ng’ibyo bikugiraho ingaruka abantu bakavuga bati ’byanze.’

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa wavuzweho kuzana urunturuntu mu rukundo rwa Nizzo yishyize hanze yambaye ubusa

Ukuri ku nkumi yigaruriye umutima wa Christopher