in ,

Safi Madiba agiye gukora ubukwe yateguye mu ibanga (inkuru irambuye)

Ibyari inzozi ndetse n’ibihuha byahwihwiswaga n’abatari bake koko bigiye kuba impamo. Safi Madiba, umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Urban Boys agiye gukora ubukwe ndetse mu minsi ya vuba.

Related image

Nkuko tubikesha inyarwanda.com, mu kiganiro yagiranye na Safi Madiba, Safi yahise yemera atajuyaje ko afite ubukwe ndetse anatangaza ko butari kera. Mu magamb ye bwite, Safi Madiba yagize ati: “Ni byo rwose mfite ubukwe icyakora ubutumire mwabonye sinzi aho mwabukuye kuko njye ubwanjye sindabushyira hanze, wenda n’itariki si iriya bavuga (yisekera) gusa byo ubukwe burahari ariko ibyasohotse ku mpapuro z’ubukwe mwabonye sinjye wazitanze kuko buriya butumire mwabonye ubanza bwibwe aho nazikoreshaga gusa byo rwose mbamare impungenge ubukwe bwo burahari kandi vuba”.

Safi
Ubutumire bw’ubukwe bwa Safi Madiba. Photo: inyarwanda

Uyu muhanzi abajijwe itariki nyayo y’ubukwe cyane ko yari amaze kuvuga ko ishobora kuba atari iyatangajwe mu mpapuro z’ubutumire zagiye zicaracara hirya no hino, Safi Madiba yagize ati ”Muhumure erega namwe nzabatumira… wenda muzayibona.” Nubwo atemera neza iyi taliki y’ubukwe igaragara kuri ubu butumire, Safi yatangaje ko ubukwe bwe buri mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira 2017.

Amakuru yari ahari kugeza ubwo inyarwanda yaganiraga na Safi Madiba ni uko afite ubukwe tariki 1 Ukwakira 2017 ahazaba imihango yo gusaba no gukwa izabera ku i Rebero. Safi Niyibikora akaba ari bwo azasaba umukunzi we Judithe Niyonizera bamaze kwemeranya kurushinga. Amakuru yizewe ni uko uyu mukunzi wa Safi ariwe Judithe Niyonizera bamaze igihe bakundana ndetse uyu akaba ari nawe mbarutso yo gutandukana kwe n’uwo bahoze bakundana Umutesi Parfine baherutse gutangaza ko batandukanye.

Source: inyarwanda

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Insinzi igoranye ya Fc Barcelona yayisize mu gahinda gakomeye cyane(inkuru irambuye)

Igishushanyo cyagaragaye ku mubiri wa Beyonce cyatunguye abantu batari bake (amafoto)