“Ryabatsinze aho” Uwabonye impanuka ikomeye y’igare ryari ritwawe n’umukobwa w’imyaka 15, yavuze ukuntu byagenze kugira ngo bisange mu muferege
Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Karembo mu Karere ka Ngoma, y’igare ryari ririho abana batatu bari bagiye kuvoma, igahitana umwe muri bo.
Uwabonye yavuze ko ryabuze feri rikaruhukira mu muferege, bigakangaranya ababirebaga.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 03 Nyakanga 2023.
Uwitabye Imana ni Irabizi Damascene w’imyaka 12, mu gihe abandi babiri bakomeretse, ari bo Nzayituriki Aline w’imyaka 15 ari na we wari utwaye iri gare, ndetse na Mugisha Rukundo.
Karekezi Faustin wabonye iyi mpanuka ubwo yabaga, yagize ati “Ni ho twari tugeze natwe tumanuka, ribatsinda aho, ribakubita muri uwo muferege ntakundi. Bamujuanye agatima kari kugira gutya, ariko twababwiye tuti ‘nubwo mumujyanye kwa muganga nta kantu karimo yapfuye byarangiye’.”
Izibyose Emmanuel na we wabonye iyi mpanuka, yagize ati “Bageze hariya hepfo ni uko feri zirababurana ni ko guhita bagwa hariya hepfo aho bakoreraga pepiniyeri.”