in

Rwanda: yashatse guhagarika ubukwe bimubera bibi

Umugore ufite abana batanu yaje kuburizamo ubukwe bw’umugabo babyaranye aba bana, wasezeranaga n’undi mugore mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, ubuyobozi bumutera utwatsi, bumubwira ko nubwo babyaranye ariko bombi bakiri ingaragu kuko batasezeranye.

Ubwo umuhango wo gusezeranya uyu mugabo witwa Habanabakize Emmanuel n’umugore we wati urimbanyije, umugore witwa Nyirabakinamurwango Jeannette yahise aza mu cyumba cy’Umurenge wa Kamembe gutambamira iri sezerano.

Uyu mugore wazanye n’umwana we w’imfura, yavuze ko yabyaranye abana batanu n’uyu mugabo wari ugiye gusezerana bityo ko bumva amategeko atagomba kumwemerera gusezerana n’undi mugore.

Ubuyobozi bwahaye umwanya uyu mugore ndetse n’umwana we w’imfura, bagasobanura impamvu zabo bashingiraho iri tambamira, bwabasobanuriye ko impamvu bagaragaza zidashobora guhagarika iri sezerano.

 

Source: Tv10

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Ibyamamare bitandukanye byatabaye Dany vumbi uherutse kubura umubyeyi we

Gisagara: Umugabo yafashwe n’ibirozi ku munsi w’ubukwe bwe (video)

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO