Kuri uyu wa mbere nibwo umugabo yafashwe n’umugabo mugenzi we amusanganye n’umugore we bikekwa ko bariho basambana.
Umuyobozi w’umurenge wa Masoro wabereyemo aya mahano, yavuzeho aya makuru ariyo. Uyu mugabo yafatiwe mu rugo rw’abandi ahita ajyanwa kuri RIB hamwe n’uwo mugore bikekwa ko basambanaga mugihe hagikorwa iperereza.
Umugabo wabafashe avugako umugore we bafitanye abana batatu asanzwe amuca inyuma ndetse bari baratangiye kwaka gatanya gusa hakabura ibimenyetso bifatika byatuma ayihabwa.
Uyu mugabo avuga ko yinjiye munzu agasanga umugabo ukekwaho gusambanya umugore we yambaye akenda k’imbere gusa maze yiregura atanga impamvu itangaje.
Nyuma yo kugwa gitumo, uyu mugabo wafashwe akaba yireguye avuga ko “yarazanye impapuro z’urubanza zuwo mugore yari afite”