in

Rwanda: umugore yasebejwe na telefoni yibye igasonera mu myanya y’ibanga

Umugore yatamajwe na telefoni yibye hanyuma ikaza gusonera mu imyanya y’ibanga Kandi yahakanaga ko atayibye.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ubwo umugore wari mu nzira yigendera mu Mujyi wa Kigali akaza kunyura ku basabiriza ku Muhima ari na ubwo umwe mu bakora umwuga wo gusabiriza yamwibaga telefone ya Tecno.

Uyu mugore yibwe na mugenzi we nyuma yuko abagore babiri basabiriza babanje kumuyobya ubwo bamusabaga, akaza kwikomereza urugendo ariko ageze imbere abona isakoshi ye irafunguye.

Akimara kubibona, yahise asubira inyuma avuga ko yibwe ndetse abashinzwe umutekano bahita batangira kumufasha kuko yababwiraga ko ashobora kuba yibwe n’abo bagore.

Abo bagore basabiriza, bahise bafatwa ariko bombi bararahira baratsemba ko nta telefone bamwibye, ariko umwe muri bo akanga ko babasaka.

Umwe mu bari aha, avuga ko nyuma yo kwanga ko babasaka, bahise bahamagara iyo telefone, iza gusonera mu kenda k’imbere k’uwo wangaga ko babasaka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niyo Bosco ari mu bihe bikomeye by’ubuzima

Rurindo: Impanuka ikomeye y’imodoka ebyeri zagonganye