Rwanda: Umugore yaguye ku mugabo we arimo kwiha akabyizi n’umukozi wabo wo murugo, ibyaje gukurikiraho ni agahomamunwa.
Ibi byabereye mu Murenge wa Kigali mu Mujyi wa Kigali aho umugore yaguye gitumo umugabo we aryamanye n’umukozi wo mu rugo rwabo.
Mu masaha agana saa yine n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023, nibwo uyu mugore yafashe umugabo we yagiye gusambanira n’umukozi mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge.
Yahise atabaza, anahamagaza kwa sebukwe baze birebere ayo mahano.
Uyu mugore wirinze kugira byinshi abwira IGIHE, igihe dukesha aya makuru yavuze ko ibye n’umugabo we birangiye ndetse agiye kubimenyesha ubuyobozi kugira ngo agane inkiko asabe gatanya, kuko atari inshuro ya mbere amufashe amuca inyuma.