in

Rwanda: Umugore ukora uburaya yararanye n’umugabo bucya yitabye Imana

 

Umugore bivugwa ko akora uburaya biravugwa ko yararanye n’umugabo yari yatumiye iwe bikarangira ashizemo umwuka. Mukandayisenga Emma (Mama Rosa) w’imyaka 26 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Nkurunziza w’Akagari ka Gihundwe k’Umurenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, wari wararanye umukiriya (umugabo), ku wa 27 Gashyantare 2022 yasanzwe yapfiriye mu nzu yari ifunze.

Nk’uko abaturage baganiriye na BTN TV babitangaje, impuruza yatanzwe na bagenzi ba nyakwigendera bakoraga uburaya, mu masaa saba y’amanywa ubwo bageraga aho Mama Rosa yari asanzwe acumbitse, bagasanga harafunze, imbere mu nzu nta muntu ukoma.

Aba bakora uburaya ngo baketse ko mugenzi wabo yapfuye, bahise bahuruza abaturage, maze baca urugi basanga koko ni ko byagenze, bagakeka ko yaba yishwe kuko ngo hari ibimenyetso bigaragaza ko yaba yanizwe.

Umuturanyi wa nyakwigendera yagize ati: “Njyewe nari ntambutse, indaya ebyiri zirampamagara ngo ninze nkingurire mugenzi wanjye, yapfuye. Ndavuga ‘se yapfuye gute?’ Ngo ‘ngwino urebe.’ ”

Yakomeje avuga ko yabanje kujya impaka n’aba bakora uburaya, ku kuba nyakwigendera yaba afungiranyije mu nzu cyangwa atarimo, ku gitekerezo cyo kwica ingufuri n’ugomba kuyica. Ngo we yemeye kuyica, agezemo imbere asanga Mama Rosa yapfuye.

Undi muturage ati: “Indaya yaduhuruje dusanga umuntu yashizemo umwuka. Yatubwiye yuko bari basanzwe bataramana mu gitondo, bigera mu masaa yine batarabona isura y’umuntu. Aravuga ati ‘ashobora kuba yapfuye’, araduhuruza, amaze kuduhuruza dusanga mugenzi we yaciye urugi, tumugezeho koko dusanga yapfuye.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya byinshi kuri Hotel imaze imyaka 100 itakira umukiriya n’umwe

Umugabo yihaye kubyinira abantu birangira apfuye