in

Rwanda: umugabo yishe mugenzi we kubera inkumi yo mu kabari

Mu karere ka Gisagara  haravugwa inkuru y’umugabo  w’imyaka 25 wishe mugenzi we bapfa umukobwa ukorera mu Kabari gaherereye mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara.

Uyu mugabo ukekwaho kwica mugenzi we bananganyaga imyaka dore ko bombi bari bafite 25, yakoze iki cyaha akurikiranyweho mu ijoro ryo ku ya 14 Nzeri 2022.

Iki cyaha cyabere mu Mudugudu wa Taba mu Kagari ka Dawawi mu Murenge wa Kibirizi, saa yine z’ijoro (22:00’).

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye, bukurikiranye uyu mugabo, buvuga ko mu ibazwa rye, yemeye ko yateye icyuma nyakwigendera mu gatuza agapfa, akabisabira imbabazi.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo yemeye ko iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi yagikoze nyuma yo gushyamirana na nyakwigendera bapfuye umukobwa wacururizaga nyina mu ako kabari yamutereyemo icyuma.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru nziza ku bakunzi b’umunyamakuru Yago

Abantu basetse nyuma yo kubona Nyaxo Comedy na bagenzi be bari kubyina indirimbo mu buryo budasanzwe (Videwo)