Uyu mugabo witwa Karekezi akomeje gutera ubwoba abantu batari bake, bitewe n’uburyo avugwaho kugira imbaraga zidasanzwe, aho bivugwa ko agira amadayimoni.
Karekezi ugendana inzoka nini ifite ubumara bwica atangaza ko inzoka yoroye yazirazwe n’abakurambere be.Mu rugo aho atuye nta muntu upfa kuhagera uko yiboneye ,kubera izi nzoka ndetse n’imbwa afite.Abaturanyi be batangaza ko nta muntu numwe ujya umusura, bavuga ko kandi afite imbaraga zo kubona umuntu ataramugeraho bityo agahita amutereza inzoka ze.Ubwo umunyamakuru yamusuraga, na we yanjiye mu rugo rwe yakirwa n’inzoka zahise zituma yirukanka ,amaze kubwira Karekezi ko aragenzwa n’amahoro nibwo yabonye gutuza babona kuganira.
Ababana n’uyu mugabo bavuga ko kubana n’izi nzoka babimenyereye nubwo rimwe na rimwe zibatera ubwoba bakanga kumubuza kuzorora kuko ngo arazikunda cyane, dore ko ahamya ko izi nzoka ari umurage yasigiwe na ba sekuru.