in

Rwanda: umugabo akomeje kurara yikinisha ijoro ryose kandi afite umugore

Umugabo wo mu mujyi wa Kigali yatangaje ko agowe cyane no gucika ku ngeso yo kwikinisha, dore ko na nyuma yo gushaka aba yumva nta bushake afitiye umugore we.

Uyu mugabo w’imyaka 43, atuye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mugabo ngo ababazwa no kuryamana n’umugore we akumva atamwifuza na gato ahubwo agahorana ubushake bwo kwikinisha, ati “Nibaza uko nzabireka kuko mbona bishobora kuzansenyera bitewe n’uko mba numva umugore wanjye ntamufitiye ubushake na gato.”

Akomeza avuga ko intandaro y’ibi byose ari uko amaze igihe kinini yikinisha, aho yabikoraga yanga gusambana n’abakobwa ngo batazamwanduza agakoko gatera Sida.

Ati “Nabitangiye ari nk’umukino cyera nkiga muri ‘secondaire’ biza kunjyamo ku buryo hari n’igihe ku munsi nabokiraga n’inshuro zirenze imwe, nkaba nkeka ko ariyo mpamvu byananiye kubireka”.

Yakomeje avuga ko yifuza kuzamenya niba abaganga bashobora kumuvura mu rwego rwo kugira ngo areke iyi ngeso bitewe n’uko aba abona izamusenyera nta n’umwaka yari yamarana n’umugore we.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Sabin
2 years ago

Uwu mugabo arababaje kbs mwamufasha mukampuza nawe nkamufasha ko mfite ubuhamya my number 0782375786 call,sms Whatsapp.

Sinitaye kubyo muvuga! Cristiano Ronaldo yakuriye agahu ku nnyo abamuhaye urw’amenyo

Cristiano n’umuryango we biyeretse abafana uruvunganzoka ba Al Nassr Fc