in

Rwanda Premier League yatumije FERWAFA na Minisiteri ya Siporo mu nama yo gushakira umuti ikibazo cya Shampiyona yahagaritswe

Mu gihe Shampiyona y’u Rwanda yahagaritswe by’ihutirwa kubera imyiteguro y’ikipe y’igihugu Amavubi, urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League) rwatumije inama igamije gushakira umuti iki kibazo.

 

Iyi nama, iteganyijwe kuba ku wa 2 tariki ya 15 Ukwakira 2024, yatumiwemo Minisiteri ya Siporo ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ikaba igamije kurebera hamwe uburyo shampiyona yakomeza, ariko ntibangamire imikino y’ikipe y’igihugu.

 

Nyuma y’aho bihagaritse amarushanwa byateje impaka nyinshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, Rwanda Premier League ikaba ishaka gusuzuma uburyo shampiyona yakomeza ku murongo kandi ikazajya itegurwa neza, bitabangamiye ibikorwa by’ikipe y’igihugu.

 

Biteganyijwe ko tariki ya 15 Ukwakira 2024, Amavubi azakina umukino ukomeye na Benín, ndetse nyuma yaho hagakurikiraho  imikino ya  CHAN Amavubi azahuramo na Djibouti mu mikino yo guhatanira itike y’iyi mikino y’abakina imbere mu bihugu byabo, bikazakurikirwa n’indi mikino ikomeye. Ibi byatumye Shampiyona ihagarikwa kugira ngo Amavubi abone umwanya uhagije wo kwitegura aya marushanwa.

 

Iyi nama izagaruka cyane ku buryo hakubahirizwa gahunda y’amakipe ya shampiyona n’igihe ikipe y’igihugu ikeneye gukinira, hagashakwa umuti urambye uzatuma shampiyona itongera guhagarara igihe kinini.

 

Abategura shampiyona n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bategereje ibisubizo bifatika muri iyi nama kuko iki kibazo gikomeje kuvugisha benshi, harimo abakunzi b’umupira n’amakipe asanzwe akina shampiyona, ndetse n’abakora mu nzego zitandukanye z’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuneke urahenze! FERWAFA yakubise hasi ibiciro byo kwinjira muri Sitade Amahoro ku mukino Amavubi azakiramo Benin

Luis Suarez yikomye Marcelo Bielsa: Umwuka mubi ukomeje kuvugwa mu ikipe ya Uruguay