Rwanda: Hatahuwe abaturage bamaze igihe kingana n’ibyumweru Bibiri baziritse iminyururu iriho n’ingufuri, uwabaziritse yavuze impamvu yabikoze.
Ku wa Gatandatu nibwo ays makuru yamenyekanye Murenge wa Muhondo, mu Karere ka Gakenke.
Umusore witwa Uwimpuhwe Emmanuel w’imyaka 26 bakunda kwita Murokore, uturuka mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Kanyinya, mu Kagari ka Nzove, yasanzwe aziritse ku kiraro hakoreshejwe iminyururu, amaguru ye n’amaboko biziritse.
Mukamusoni Soline w’imyaka 60, wo mu Karere ka Gakenke, mu Murenge wa Muyongwe, mu Kagari ka Bumba, na we yasanzwe muri urwo rugo.
Umugabo witwa Bizimana Claver w’imyaka 60 ukora ubuvuzi gakondo, ni we bivugwa ko yitaga kuri bariya bantu basanzwe mu rugo rwe, amakuru avuga ko bahamaze ibyumweru bibiri.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, Gasasa Evergiste yabwiye UMUSEKE dukesha aya makuru ko uriya muturage basanze azirikishijwe iminyururu “ngo yavurwaga imyuka mibi.”
Yavuze ko ukekwaho gushyira ku ngoyi uriya muturage yashyikirijwe Police sitasiyo ya Rushashi, naho uwari aziritswe yazituwe.