Rwamagana:Umugabo yishe umugore we amutemaguye umutwe bitewe n’ibyo yamukekagaho.
Umugabo w’imyaka 38 wari utuye mu Karere ka Rwamagana , yishe umugore we bari babyaranye abana babiri amutemye umutwe, bigakekwa ko yamwishe kubera kumufuhira.
Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2022, mu Mudugudu w’Umunini mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Kigabiro.
Amakuru YEGOB Ikesha Igihe avuga ko aba bombi bari babanye neza gusa ngo umugabo yajyaga akunda gufuhira umugore cyane akanamukekaho kumuca inyuma
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Mark, yavuze ko bataramenya icyatumye uyu mugabo yica umugore we gusa ngo biravugwa ko byatewe no kumufuhira cyane.
Aba bombi bari bafitanye abana babiri, umurambo wa nyakwigendera ngo wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Rwamagana.