Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana bavuga ko udukingirizo tw’abagore batubonesha amaso iyo hari abayobozi bagiye kubigisha uko bakoresha agakingirizo, ngo iyo bagiye kutugura birangira batubuze bagasaba Leta ko natwo twaboneka ku isoko kugira ngo turinde abagore Virusi itera Sida.
Ibi byagaragajwe mu mpera z’iki Cyumweru ubwo hasozwaga ubukangurambaga bwo kurwanya Sida bw’iminsi 14 yari yashyizweho mu Ntara y’Iburasirazuba.
Nyuma y’aho imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, igaragaje ko mu banyarwanda barenga ibihumbi 218 bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida, iyi Ntara ifitemo abarenga ibihumbi 49.