in

Rwamagana: Udukingirizo tw’abagore ntituboneka ku isoko ndetse hari n’abatazi ko tubaho

Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana bavuga ko udukingirizo tw’abagore batubonesha amaso iyo hari abayobozi bagiye kubigisha uko bakoresha agakingirizo, ngo iyo bagiye kutugura birangira batubuze bagasaba Leta ko natwo twaboneka ku isoko kugira ngo turinde abagore Virusi itera Sida.

Ibi byagaragajwe mu mpera z’iki Cyumweru ubwo hasozwaga ubukangurambaga bwo kurwanya Sida bw’iminsi 14 yari yashyizweho mu Ntara y’Iburasirazuba, nyuma y’aho imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, igaragaje ko mu banyarwanda barenga ibihumbi 218 bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida, iyi Ntara ifitemo abarenga ibihumbi 49.

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Musha, ahasorejwe ubu bukangurambaga, bagaragaje ko udukingirizo tw’abagore batatuzi, abandi bavuga ko batubona ku bigo nderabuzima iyo bagiye kubigisha uburyo bwo kwirinda Virusi itera Sida.

Manizabayo Alice, we yavuze ko atari yakabona na rimwe ko buri gihe yumva abayobozi bakavuga, yavuze ko ahagurirwa udukingirizo dusanzwe utw’abagore nta tuhaba ku buryo Leta ikwiriye kutuhashyira.

Ati “ Njye nta nubwo nkazi, numva bakavuga gusa, uwakazana ku isoko rero twajya tutugura umuntu akaba agafite mu rugo, noneho cya gihe kwifata byanze wabona ugiye guhura n’umuhungu ukakitwaza wasanga ntako afite ukambara ka kandi kawe wizaniye.”

Irizabimbuto Natasha we yavuze ko agakingirizo k’abagore we akazi ariko ngo tuboneka kwa muganga gusa ari naho nawe yakabonye.

Ati “ Umugore ushaka kukagura ntiyabona aho agakura, tutubona kwa muganga mu gihe bari kudusobanurira uburyo bwo kuboneza urubyaro. Badushyize hafi njye mbona hari benshi mu bagore badukoresha cyane kuko hari ubwo abagabo banga kugendana turiya twabo.”

Mutoniwase Clementine we yavuze ko agakingirizo k’abagore atari yakabona na rimwe nyamara ngo hari ubwo aba yumva akwiriye kugakoresha kuko hari abagabo benshi basigaye banga kugendana udukingirizo twabo, bagasaba umukobwa bagiye kubonana kudushaka.

Ati “ Urabona abakiri bato dukunze kugwa mu bishuko cyangwa kwihangana bikatunanira, hari ubwo rero mubonana ugasanga wa musore ntafite agakingirizo, yewe nta n’ubushake bwo kukagura afite, rero njye ndamutse mfite ka gakingirizo k’abagore nahita nkakoresha nkamwihorera, ikibazo rero gihari ku isoko nta duhari tutwumva batuvuga gusa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne, yavuze ko udukingirizo tw’abagore durahari ariko ngo abantu ntabwo bakunda kudukoresha cyane ugereranyije n’utw’abagabo, yavuze ko udukeneye adukura ku bitaro n’ibigo nderabuzima kuko ariho dukunze kuboneka cyane.

Muri ubu bukangurambaga bw’iminsi 14 ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buvuga ko abantu ibihumbi 43.003 aribo bapimwe Virusi itera Sida, hatanzwe udukingirizo ibihumbi 22 856, abarenga 1800 barasiramurwa ku buntu.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amaduka yabo ahora afunguye! Imyambarire y’abakobwa b’ibimero bitabiriye igiramo cya Sheebah yari ahanganye mo na Cindy ikomeje guteza uruntu runtu

Mu twenda tw’imbere gusa: Inkumi ebyiri zateranye amangumi mu kabyiniro ko mu mugi (VIDEWO)