Rutsiro: Umusore wari wasohokanye inkumi mu kabari k’urwagwa yagasohotsemo ari umurambo kubera umukobwa yijyaniye.
Umusore wo mu Karere ka Rutsiro yaguye mu bitaro, nyuma yo gukubitirwa mu kabari yari yasohokanyemo n’umukobwa wicuruza.
Uwakubiswe yitwa Bikorimana Jean Nepomuscene yakubitiwe mu Mudugudu wa Murama, Akagari ka Gabiro mu Murenge wa Musasa, mu ijoro ryo kuri uyu wa 18 Mutarama 2023.
Amaku dukesha Umuseke avuga ko Imirwano yavuyemo urupfu yabereye mu kabari k’urwagwa k’uwitwa Sadiki Aimable kari karafunzwe n’ubuyobozi.
Amakuru avuga ko nyakwigendera yazanye muri ako kabari n’umukobwa witwa Nyirangenzwanimana Umuhoza w’imyaka 19, bikaba bivugwa ko ari we wateje amakimbirane yose yavuyemo n’urupfu.
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango naho umurambo wa nyakwigendera uri ku bitaro bya Murunda.