in

Rutsiro: Umugore yari yicaye maze yitura hasi ahita apfa

Mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro haravugwa inkuru y’akababaro y’umugore w’imyaka 45 wituye hasi ubwo yari mu rugo iwe ahita yitaba Imana.

Saa moya z’umugoroba wo kuri uyu wa 20 Gashyantare 2023, nibwo uyu mugore witwa Ntawangwanabose Marceline mu Mudugudu wa Rwinyoni, Akagari ka Nganzo wari wicaye ku ntebe iwe mu rugo yituye hasi ahita agahera umwuka.

Abo mu muryango we, baguye mu kantu bakomeza gutegereza ko azanzamuka baraheba, bafata icyemezo cyo kumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Kivumu, bababwira ko yamaze gushiramo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kivumu Munyamahoro Muhizi Patrick, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mubyeyi yari asanzwe afite indwara y’umuvuduko w’amaraso.

Ati “Bampamagaye mu gitondo bambwira ko yari asanzwe afite ikibazo cy’umuvuduko mwinshi w’amaraso, yari yicaye nijoro saa moya, babona aritse gahoro nk’umuntu unyereye mu ntebe, ubwo aba araciye ni uko byagenze.”

Abo mu muryango wa nyakwigendera bavuga ko yajyaga agira ikibazo cyo gufatwa n’umutima bikaba bituma bakeka ko yaba ari yo yazize.

Nyakwigendera yasize abana barindwi barimo uw’amezi atanu..

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyamukandagiramukibuga yemeye gusinyisha abahungu ba Anita Pendo

Ifoto ya Shemsa ateruye inkende imufashe ku myanya banga yarikoroje kumbuga