in

Rutahizamu ukomeye cyane yakoze impanuka iteye ubwoba arikumwe n’abana be -AMAFOTO

Umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Butaliyani Ciro Immobile yajyanywe mu bitaro nyuma y’uko imodoka ye igonganye n’indi.

Kapiteni wa Lazio w’imyaka 33, yari kumwe n’abana be mu mujyi wa Roma ubwo iyi mpanuka yabaga mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.

Amashusho ateye ubwoba yerekana igice cy’imbere cy’imodoka ya Immobile yo mu bwoko bwa Land Rover SUV yangiritse cyane nyuma y’iyi mpanuka yabereye hafi ya Stadio Olimpico, ikiniraho ikipe ye ya Lazio.

Yajyanywe mu bitaro ariko bivugwa ko atakomeretse bikabije.

Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza ngo yari kumwe n’abakobwa be bombi.

Immobile yabwiye AGTW ahabereye impanuka ati: “Ku bw’amahirwe meze neza, ukuboko kwanjye kurambabaza gato.”

Immobile kapiteni w’iyi kipe ya Serie A, Lazio yatangiye gukinira ikipe yigihugu y’Ubutaliyani muri 2014.

Yatangiye umwuga we muri Sorrento mbere yo kwinjira muri Juventus mu 2009.Yakinnye kandi muri Torino, Borussia Dortmund na Sevilla.

Uyu mukinyi usatira yerekeje muri Lazio hanyuma atwara Inkweto ya Zahabu i Burayi hose mu mwaka w’imikino 2019-20 – ihabwa uwatsinze ibitego byinshi muri shampiyona zikomeye i Burayi.

Yari mu ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani yegukanye igikombe cy’Uburayi muri 2020.

Afite abana batatu n’umugore we Jessica Melena – abakobwa babiri n’umuhungu.

Ntibiramenyekana umubare w’abari muri iyo modoka igihe impanuka yabaga.

Polisi iri gukora iperereza ku byabaye.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kylian Mbappé yanditse amateka atarakorwa nundi mukinnyi w’ikipe ya Paris Saint Germain

Ikipe ya Rayon Sports ipfunyikiye Bugesera FC, bihita bituma APR FC itangira guhinda umushyitsi