in

Rusizi:Umubyeyi w’abana batandatu harimo n’uwamezi 8 batagiraga aho baba bacumbikiwe ku kagari batunzwe n’ibisigazwa byo muri resitora bakorewe ikintu gikomeye

Rusizi:Umubyeyi w’abana batandatu harimo n’uwamezi 8 batagiraga aho baba bacumbikiwe ku kagari batunzwe n’ibisigazwa byo muri resitora batekerejweho.

Umubyeyi w’abana batandatu wari wacumbikiwe mu nzu yahoze ari Ibiro by’Akagari ka Kamurera mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, wari utunzwe n’ibiryo byasigajwe n’abakiliya bo muri resitora, yakodesherejwe inzu yo kubamo anahabwa inkunga y’ibiribwa ndetse n’igishoro.

Uyu mugore ni Musanabera Gaudence watawe n’umugabo we bafitanye abana batandatu barimo n’uw’amezi umunani.

Ku nkuru dukesha Radiotv10 iganira n’uyu mudamu wari utunzwe n’ibiryo by’ibisigarizwa byo muri resitora.

Uyu mudamu yagize ati “Nta buzima mfite kuko kubona icyo kurya ni ingorane. Naragiye kuri resitora mbabwira ikibazo mfite, ndababwira nti ‘mwafata iyi sorori mukajya munshyiriramo ibyo basigaje ku isahani’, ibyo biryo ni byo bidutunga.”

Nyuma yubuvugizi yakorewe, uyu mubyeyi yamaze kubona ubufasha.

Kuri ubu yakodesherejwe inzu ashyirirwamo n’ibimdi byibanze nk’ibiribwa, ibikoresho byo mu nzu, birimo ibyo kuryamira, amasafuriya, ndetse n’ibindi.

Kandi mu bundi bufasha bwahawe uyu mubyeyi, harimo n’amafaranga y’igishoro ndetse anishyurirwa iseta yo gucururizaho kugira ngo ashake uburyo yakwibeshaho.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports yategeye abakinnyi akayabo ibasaba kuzanyagira Mukura Victory Sports

Amafoto ya Miss cadette atumura ibitabi akomeje kuvugisha abatari bake