Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Nyakanga 2023, Nibwo mu gikari cy’inzu z’ubucuruzi mu Mudugudu wa Rushakamba, Akagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi hatoraguwe umurambo w’umukobwa utaramenyekana imyirondoro.
Bamwe mu baturage bari aho uyu murambo watoraguwe bababajwe niyi nkuru mbi.
Batangaje ko baguye mu kantu nyuma yo kumva ko hari umuntu wari umaze iminsi irenga ibiri yarishwe agashyirwa mu mufuka ntamuntu urabimenya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre, mu kiganiro kigufi yavuze ko aya makuru, avuga ko bakimara kumenyeshwa ayo makuru bahise bagera ahari umurambo.
Yagize ati “Ni mu gikari mu mazu y’ubucuruzi, umwe mu bacuruzi witwa Nshimiyimana Amosi, yasabye agafunguzo ngo afungure inzu noneho akase inyuma yubwiherero asakirana numwuka utari mwiza bimutera kurungura hanyuma ahasanga umurambo niko guhita adutabaza na Polisi ndetse na RIB”.
Iyakaremye yavuze ko abishe uriya mukobwa babikoranye ubugome kuko bahise bafata umurambo we bawuzingira mu mufuka.
Akomeza ati “Umaze iminsi nk’itatu yishwe, hanzuwe ko hatumwaho abafite bya bimenyetso bya gihanga bapime hamenyekane amakuru yisumbuye.”
Yavuze ko n’ubwo hakiri urujijo ku bishe nyakwigendera hari abantu babiri barimo umuzamu n’uwatanze amakuru bamaze gutabwa muri yombi aho bari gukorwaho iperereza.
Yasabye abaturage gukorana bya hafi n’inzego zubuyobozi ndetse no gutangira amakuru ku gihe byu mwihariko mu gihe umutekano ukemangwa no kwirinda amakimbirane kuko ariyo soko yo guteza impfu.
Asoza asaba abaturage kubera abandi ijisho kandi bakirinda urugomo.
Inzego zitandukanye zirimo Polisi na RIB zahise zitangira gukora iperereza ngo hamenyekane icyaba kihishe inyuma yurufu rwe.