in

Rusizi; Abantu 16 bari bafunze batorotse aho bari bafungiye basiga urugi rurangaye

Mu Karere ka Rusizi haravugwa inkuru y’abantu 16 batorotse Kasho ya Polisi ya Muganza mu Karere ka Rusizi.

Amakuru avuga ko aba bari bafunzwe batorotse ubwo bari bagiye gufata ifunguro bagenerwa, aho bateje akavuyo bakubita urugi rw’aho bari bafungiye maze bahita batoroka nkuko byemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda.

Mu kiganiro na Radio Rwanda, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yemeje aya makuru ndetse avuga ko hari bamwe mu batorotse bamaze gufatwa mu gihe abandi bakiri gushakishwa.

CP John Bosco Kabera aganira na Radio Rwanda mu makuru ya saa sita yasabye abaturage gutanga amakuru kuri abo bantu batorotse.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hagiye hanze amashusho agaragaramo Yvan Buravan n’umuvandimwe we basa cyane

Muri Rayon Sports icyizere ni cyose nyuma yo kumenya ikibazo gikomeye ikipe ya Musanze FC ifite gishobora no gutuma itsindwa igihe kinini