Mu Karere ka Rusizi haravugwa inkuru y’abantu 16 batorotse Kasho ya Polisi ya Muganza mu Karere ka Rusizi.
Amakuru avuga ko aba bari bafunzwe batorotse ubwo bari bagiye gufata ifunguro bagenerwa, aho bateje akavuyo bakubita urugi rw’aho bari bafungiye maze bahita batoroka nkuko byemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda.
Mu kiganiro na Radio Rwanda, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yemeje aya makuru ndetse avuga ko hari bamwe mu batorotse bamaze gufatwa mu gihe abandi bakiri gushakishwa.
CP John Bosco Kabera aganira na Radio Rwanda mu makuru ya saa sita yasabye abaturage gutanga amakuru kuri abo bantu batorotse.