in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Rulindo: Padiri akoze amahano.

Umupadiri wo muri Paruwasi ya Burehe mu Karere ka Rulindo ,yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB)akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko.

Uyu mupadiri w’imyaka 36 yafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukwakira 2021, ahita atangira gukorwaho iperereza.Iki cyaha bikekwa ko cyakorewe mu mudugudu wa Kibogora, Akagari ka Burehe,Umurenge wa Cyungo tariki ya 23 Ukwakira 2021.

Nk’uko byatangajwe na Igihe ngo iperereza ry’ibanze ryerekana ko uyu mupadiri yahamagaye uyu mwana, akamusaba kumusura iwe ngo amuhembe kuko yari yitwaye neza mu kizamini, hanyuma agahita amusambanya.Padiri watawe muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kinihira mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mc Tino ari mu byishimo byinshi.

Ibyo Juno Kizigenza na Ariel Wayz babajijwe nyuma yo kugaragara basomana.