in

Ruhango: Umwana w’imyaka 3 yasanzwe amanitse mu bwiherero bw’umuturage

Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kinazi mu kagari ka Burima mu mudugudu wa Mirambi, haravugwa inkuru y’umurambo w’umwana w’imyaka 3 wasanzwe umanitse mu bwiherero bw’umuturage.

Aya makuru akimara kumenyekana, inzego z’ibanze, iz’Ubugenzacyaha na Polisi zasanze uyu mwana yamaze gupfa, bamusangana umugozi mu ijosi ndetse n’imyenda ya mama we.

Nk’uko abaturage babivuga, umubyeyi w’uyu mwana yigeze gutanga amakuru agaragaza ko hari umugabo wamukodeshaga, yibye ihene z’Ishuri riri aho batuye, noneho uyu mugabo arahunga akajya agaragara rimwe na rimwe, bikekwa ko ariwe waguriye undi muntu ngo yice uwo mwana kugira ngo bibabaze ababyeyi be.

Gusa ariko Ubuyobozi w’akarere bwo butangaza ko bwamaze guta muri yombi abantu 3 bakekwaho uru rupfu mu gihe iperereza rigikomeje.

Ubuyobozi kandi, buvuga ko uyu mwana yamaze gushyingurwa, busaba umuryango we kwihangana ndetse wizezwa ubutabera ku buryo ababikoze bazahanwa by’intangarugero hakurikijwe amategeko.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mujye gushaka ba so: Umugore yataye abana be batatu yabyaye ku bagabo batandukanye maze abasigira urwandiko rwuzuyemo amabanga akomeye cyane

Ese yaba ariwe mucunguzi? Neymar mu nzira zimwerekeza mu ikipe ya Chelsea