Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kinazi mu kagari ka Burima mu mudugudu wa Mirambi, haravugwa inkuru y’umurambo w’umwana w’imyaka 3 wasanzwe umanitse mu bwiherero bw’umuturage.
Aya makuru akimara kumenyekana, inzego z’ibanze, iz’Ubugenzacyaha na Polisi zasanze uyu mwana yamaze gupfa, bamusangana umugozi mu ijosi ndetse n’imyenda ya mama we.
Nk’uko abaturage babivuga, umubyeyi w’uyu mwana yigeze gutanga amakuru agaragaza ko hari umugabo wamukodeshaga, yibye ihene z’Ishuri riri aho batuye, noneho uyu mugabo arahunga akajya agaragara rimwe na rimwe, bikekwa ko ariwe waguriye undi muntu ngo yice uwo mwana kugira ngo bibabaze ababyeyi be.
Gusa ariko Ubuyobozi w’akarere bwo butangaza ko bwamaze guta muri yombi abantu 3 bakekwaho uru rupfu mu gihe iperereza rigikomeje.
Ubuyobozi kandi, buvuga ko uyu mwana yamaze gushyingurwa, busaba umuryango we kwihangana ndetse wizezwa ubutabera ku buryo ababikoze bazahanwa by’intangarugero hakurikijwe amategeko.