in

Ruhango: Umwana ukiri muto w’umukobwa yabyaye umwana nti yamwishimira maze amukorera igikorwa cy’ubunyamaswa

Umukobwa w’itwa Niyogisubizo Jeannette w’imyaka 17, wo mu Mudugudu Gakongoro, Akagari ka Buhanda Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, yabyaye umwana amuta mu bwiherero.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bweramana buvuga ko Umukobwa witwa Niyogisubizo Jeannette, wari utwite inda itateguwe yabyaye umwana w’umuhungu muzima, akigira inama yo kumuta mu musarane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana Ntivuguruzwa Emmanuel yabwiye ikinyamakuru umuseke dukesha iyi nkuru, ko iki cyemezo kigayitse Niyogisubizo yagifashe kuri iki Cyumweru taliki ya 26 Werurwe 2023.

Uyu muyobozi avuga ko mukuru wa Niyogisubizo witwa Uwimana Jacqueline w’imyaka 23 y’amavuko yabibonye ahita ahamagara abaturage bakuramo urwo ruhinja.

Yagize Ati “Bakimara gukura urwo ruhinja mu musarane barujyanye mu Kigo Nderabuzima cya Karambi, abaforomo bamuha ubutabazi bw’ibanze mbere yuko imbangukiragutabara imujyana mu Bitaro by’iGitwe, ariko biba iby’ubusa kuko yahageze isanga amaze kwitaba Imana.”

Gitifu yavuze ko Polisi n’inzego z’ibanze bahise bafata Niyogisubizo Jeannette, ariko kubera ko yavaga amaraso menshi yajyanywe mu Bitaro bya Gitwe kugira ngo abanze ahabwe ubuvuzi mbere yuko Inzego z’ubugenzacyaha zibimubaza.

Gusa yavuze ko ibi bitazabuza RIB gukora akazi kayo ko kugenza icyaha kuko abakozi bayo batangiye gukora iperereza ku cyaha cy’ubwicanyi Niyogisubizo akekwaho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’akababaro, ubwato bwari butwaye abantu barenga 150 bwarohamye ku buryo bukomeye

Mu kanyamuneza kenshi! Shakib na Zari bagaragaye bicaye hejuru y’imodoka y’akataraboneka y’uyu muherwekazi – AMAFOTO