in

Ruhango: umunyeshuri wo mu yisumbuye yakoreye ikizamini mu bitaro nyuma yo kubyara.

Umunyeshuri w’umukobwa wo mu karere ka Ruhango yakoreye ikizamini mu bitaro nyuma yo kwibaruka.

Guhera kuri uyu wa kabiri, tariki 20 Nyakanga 2021 mu Rwanda hose hatangiye ikorwa ry’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye aho bamwe mu bafite ibibazo byihariye bafashijwe kubyara.

Hari bamwe bakoze ibizamini barwaye icyorezo cya COVID-19 aho bashyiriweho ahantu hagenwe ho gukorera mu gihe mu Karere ka Ruhango hari umwihariko w’umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka 20 wakoreye ikizamini cya leta kwa muganga nyuma yo kubyara.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko uriya mubyeyi azafashwa gukora ibizamini aho acumbikiwe hariya ku bitaro bya Ruhango kugeza ibizamini bisoje.

Avuga ko uriya mubyeyi ameze neza ndetse n’uwo yibarutse kandi ko “yashyiriweho uburyo bwo kumuha amahirwe yo gukora ikizamini.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bwa mbere Miss Naomie yerekanye umukunzi (cheri) we

Yverry yifashishije indirimbo irimo amagambo meza y’urukundo yifuriza umukunzi we isabukuru nziza