in

Ruhango: Umujyanama w’ubuzima yashatse kwiyahura akoresheje umuti wica imbeba

Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ruhango haravugwa inkuru y’umujyanama w’ubuzima wiyahuye akoresheje umuti wica imbeba kubera ko Se umubyara atashimye umugabo yamweretse.

Uyu mu mama w’abana bane asanzwe ari umujyanama w’ubuzima, yahukanye ku mugabo babyaranye abo bana ngo kubera ingeso uyu mugore yari afite yo kujya mu bandi bagabo.

Ageze ku babyeyi be yakomeje kujya mu busambanyi maze aza kubenguka undi mugabo, amweretse Se umubyara amubwira ko atamwemera ngo kuko asanzwe afite umugabo babyaranye abana 4.

Uyu mugore byaramurakaje maze ajya mu cyumba cye afata imiti yica imbeba arayinywa ashaka kwiyahura, kubw’amahirwe ababyeyibe basanze ari gusamba maze bahita bamuha amata maze ahita aruka ibyo bi nini byica imbeba ahita ajyanwa ku bitaro bya Gitwe yitabwaho.

Abajyanama b’ubuzima bo muri ako karere banenze icyo gikorwa cyakozwe na mugenzi wabo.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Zawadi
Zawadi
1 year ago

Inkuru zanyu zirajagaraye nta matariki mushyiraho nta n’ubwo zanditse kinyamwuga rwose.

Gasabo: Habereye impanuka y’imodoka yari itwaye umuryango w’abantu batandatu – AMAFOTO

Ikiraro cy’ihene cyashyizwe hejuru y’imodoka, ishyano ricika umurizo (video)