Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ruhango, haravugwa inkuru y’umugobo uri mu kigero cy’imyaka 33 wishe umugore we wari utwite maze ahita yijyana kuri RIB.
Amakuru dukesha Tv1, avuga ko uyu mugabo yamaze kwica umugore we wari utwite inda y’amazi 5 maze ahita yishyikiriza RIB agezeyo ababwira ko asize yishe umugore we kandi ko n’abana babo 2 baryamye mu nzu.
RIB yahise ihamagara umuyobozi w’umudugudu uyu muryango usanzwe utuyemo, maze Mudugudu ahageze asanga inzu irafunze, bica ingufuri basanga umugore aryamye muri saro yashizemo umwuka, barebye mu cyumba babona abana bararyamye babakozeho babona bo baranyeganyega.
Mudugudu yabajije umwana mukuru w’imyaka 12 niba se yigeze atongana na mama wabo, uwo mwana avuga ko batigeze batongana. Gusa abaturanyi b’uyu muryango bo bavuze ko aba bombi bari bafitanye amakimbirane aturuka ku gucana icyuma.
RIB yahise itangira gukora iperereza, dore ko uyu mugabo nyuma yo kugera kuri RIB yabajijwe icyo yahoye umugore we maze ntiyagira icyo atangaza.
Inkuru itagaragaza itariki byabereye se ubwo bimeze gute?