in

Ruhango habereye impanuka ikomeye yahitanye umuntu umwe -IFOTO

Umusore witwa Uwitarahara Jacques w’Imyaka 25 y’amavuko wo mu Karere ka Ruhango wigishaga imodoka yakoze impanuka ahita yitaba Imana.

Impanuka y’imodoka yishe Umusore w’Imyaka 25 y’amavuko

Iyi mpanuka yatwaye ubuzima bwa Uwitarahara Jacques yabereye mu Mudugudu wa Burima, Akagari ka Burima Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinazi buvuga ko uyu musore yavaga muri Santere(Centre) ya Kinazi ashaka kwerekeza ahitwa Rutabo, arenze imbere y’Ibitaro gato abona abantu benshi bahagaze hafi y’umuhanda ashaka kubakatira, biranga kubera ko yari afite umuvuduko ukabije imodoka ihita igwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi Nsanzabandi Pascal avuga ko iyi modoka yahise igwa iryamira urubavu, maze Uwitarahara Jacques wari uyitwaye aca mu kirahuri abanza umutwe ahita apfa.

Ati “Uyu musore yari asanzwe akora akazi ko kwigisha abantu amategeko y’umuhanda mu Kigo cyitwa Don’t Worry Driving School.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Liverpool ntiyahuriye n’ibibazo mu kibuga gusa kuko no mu nzira abakinnyi bayo batewe amabuye -AMAFOTO

Umusore yahuye n’uruva gusenya nyuma yo kugonga umukecuru agahita apfa