Umubyeyi wo mu karere ka Ruhango aravugwaho amahano yo gutwika umwana we ikiganza kigashya kigakongoka ndetse akamurekera mu rugo kugeza ukuboko kujemo inyo.Ibi byose ngo yabitewe nuko uyu mwari yari yagurishije agafuni kashaje bimwe bita injyamani.
Uyu mubyeyi yatwitse uyu mwana w’umuhungu yifashishije imbabura, maze arabihisha ndetse na Se w’umwana wari udahari, ubwo yageraga mu rugo yaryumyeho.Nyuma y’icyumweru umwana asohotse hanze, abaturanyi nibwo babonye akaboko k’iburyo k’uwo mwana karazanye amashyira harimo n’inyo.
Amakuru avuga ko aba baturanyi bahise bihutira gutabaza ubuyobozi bufata aba babyeyi ndetse n’umwana asobanura uko byagenze.
Umwana ubuyobozi bwahise bumujyana kwa muganga ku Kigo Nderabuzima cya Karambi, kubera yari yarangiritse bikomeye bahise bamwohereza ku bitaro bikuru bya Gitwe.
Umubyeyi w’uyu mwana yaje gufatwa afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Kabagari, nyuma bamumanura ku karere mu Ruhango gusa ubu biravugwa ko yarekuwe.
Bigaragara ko uyu mwana uku gutwikwa kwamuteje ubumuga ku kiganza cyane ko yatinze kujyanwa kwa muganga.