Rubavu:Abantu batatu bibye inka nzima mu kanya nkako guhumbya ba nyirayo baje kuyibona ari inyama.
Abagabo babiri n’umugore bo mu Murenge wa Rubavu, mu Karere ka Rubavu baguwe gitumo bamaze kubaga inka y’umuturage bari bibye.
Aba bantu uko ari batatu batawe muri yombi ku wa Kane tariki ya 9 Werurwe 2023.
Amakuru avuga ko inka yibwe ikanabagwa ari iy’uwitwa Gaseruka Jean ndetse abatawe muri yombi bafashwe nyuma y’uko hatanzwe amakuru inzego zibishinzwe zitangira kuyishakisha.
Bivugwa ko aba bantu batawe muri yombi bafatanywe ibintu byinshi mu ngo zabo bituma bakekwa ko aribo bibye iyo nka bakajya kuyibaga.
Aba bantu bakekwa uko ari batatu kugeza ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubavu.