Ku munsi wo kucyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022 mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyakiriba habereye impanuka y’ikamyo, yari yikoreye amafi ivuye ku mupaka wa Cyanika mu gihugu cya Uganda.
Nk’uko amakuru abivuga umusore umwe wari ari kumwe n’ashoferi yatangaje ko iyi modoka kugirango igwe ari ukubera imodoka yabuze feri mukubura feri yibaranguye igwira mu rubavu rwa shofer ahita ahasiga ubuzima uwo bari barikumwe witwa yvan akaba ari we warokotse iyi mpanuka kandi yari yicaranye na shoferi mu mwanya w’imbere.
Abaturage bahamya ko uyu muhanda umanuka cyane ku buryo impanuka zihabera ziterwa akenshi no gucika feri abashoferi bakabura uko baziyobora, gusa abandi bakavuga ko ari ‘Amajyini’ aba muri uyu muhanda umanuka uva nyakiriba ujya Mahoko werekeza mu Mujyi wa Rubavu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’u Burengerazuba Rukundo Mucyo yahamije iby’iyi mpanuka, asaba abatwara ibinyabiziga kujya bigengesera bakareka gutwara ku muvuduko ukabije. Ati: “Nibyo impanuka yabaye uwari utwaye yahasize ubuzima, uwo bari kumwe yakomeretse”.