in

Rubavu: Yatawe muri yombi nyuma yo gushaka gutera icyuma uwo yari agiye gukoresha ubutinganyi ku gahato

Mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi ho mu kagari ka Kivumu mu mudugudu wa Ubutabazi haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 30 watawe muri yombi akurikiranyweho gushaka gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17.

Umuyobozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Gisenyi, Ndagijimana Serunyenyeri Innocent, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko ukekwaho biriya yamaze gushyikirizwa inzego z’Ubugenzacyaha.

Yagize ati “Ni abantu bivugwa ko bari banyoye, basangiye baraza bageze muri uwo Mudugudu, ashaka gufata mugenzi we ku ngufu. Ubu ari kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, i Gisenyi.”

Hamenye amakuru ko ukekwaho ayo mahano yasanganwe imiti ikoreshwa n’abakinnyi ndetse kandi yari afite icyuma ashaka kugitera uwo mwana, wagifashe  kimukomeretsa byoroheje.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bagore namwe bakobwa dore ibintu 5 ushobora gukora bikakugabanyiriza uburibwe mu gihe cy’imihango

“Mugeze mu buriri ugasanga ari ikiremba cyangwa anyara ku buriri wakora iki” Unva igisubizo gitangaje blenda yatanze